ABO TURIBO

Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi, Ubworozi n’ibibushamikiyeho (RYAF) ni umuryango wemewe n’amategeko hashingiwe ku Itegeko n° 13/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, n’Iteka rya Minisitiri n° 11 ryo ku wa 07/09/2010 rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo amashyirahamwe y’abakozi cyangwa ay’abakoresha yemerwe. Uyu muryango ufite ubuzimagatozi n’amategeko awugenga byatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n° 50 yo ku wa 11/12/2017.
Inshingano za RYAF

Ubuzimagatozi bwa RYAF

RYAF yashyizweho hagamijwe guteza imbere imirimo n’uburimbanyi mu rubyiruko binyuze mu guhanga urubuga rwo gushyiraho amahirwe yo guhuza abakora ubucuruzi, no guhindura imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga n’ubushabitsi.
Ibikorwa bya RYAF byibanda ku gukemura imbogamizi zikoma mu nkokora urubyiruko rwifuza kubyaza inyungu ubuhinzi n’ubworozi. Izo mbogamizi zirimo:
•    Ubumenyi n’amakuru bidahagije mu itumanaho;
•    Inzitane mu kubona igishoro cyo kwagura ishoramari;
•    Ikibazo cy’ubutaka bwo kongera umusaruro;
•    Inyungu n’ubuziranenge buke bibuza urubyiruko kugera ku masoko.
Ihuriro ryibanda cyane ku buvugizi bufatika no gufasha urubyiruko kugira uruhare mu isuzumwa rya politiki z’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho, hagamijwe gushyiraho amarembo n’imikorere iboneye ituma urubyiruko ruba barwiyemezamurimo bakomeye kandi bapiganwa ku isoko rigezweho.
Aho ikorera n'abo ihuza
RYAF ikorera mu Turere twose 30 tw’u Rwanda, ikaba ihuza imiryango itandukanye y’urubyiruko, abahinzi n’aborozi ku giti cyabo, ndetse n’abashabitsi bari mu buhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho. Ibyo birimo:
•    Umusaruro w’ibanze w’ubuhinzi n’ubworozi;(Crop Production)
•    Gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Agro-processing);
•    Inyongeramusaruro na serivisi z’ubuhinzi;(Input and Agro-service ) 
•    Ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi (ICT for Agriculture).

Guhindura imitekerereze y’urubyiruko cyane cyane ku mahirwe ari mu buhinzi/bworozi by’umwuga biganisha mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu, Guharanira iterambere no kuzamura urubyiruko mu rwego rw’ubuhinzi/bworozi n’imirimo ibukomokaho ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga; Korohereza no gufatanya n’urubyiruko rukora umwuga mu rwego rw’ubuhinzi mu gihugu hose; Kugenzura niba amasezerano mpuzamahanga n’amasezerano rusange agenga urwego rw’ubuhinzi bikurikizwa mu bikorwa by’urubyiruko ruri mu buhinzi/bworozi n’imirimo ibukomokaho;

Icyo Tubereyeho

Guha imbaraga, kuzamura, gukangurira, gukora ubuvugizi no kumenyesha urubyiruko n’amashyirahamwe y’urubyiruko kugira uruhare runini mu guhindura ubuhinzi binyuze mu kuzamura ubuhinzi, guhanga imirimo, kurema isoko ry’ibiribwa rihamye tutibagiwe kugera ku buhinzi/bworozi budaheza uwo ari we wese yaba ari igitsina gabo, gore ndetse n’abafite ubumuga.

Intumbero yacu

Kuba ihuriro ry’urubyiruko rukora Ubuhinzi/bworozi kinyamwuga ryubakira urubyiruko Ubumenyi n’ubushobozi kandi rutanga umusanzu w’ingenzi mu guhanga imirimo no kwihaza mu biribwa kugira ngo igihugu gitere imbere mu buryo burambye.