Muhorakeye Annet wahinduye urukundo rw’ikawa amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda

Mu gihe urwego rw’ikawa rukomeje gutanga amahirwe atandukanye ku rubyiruko mu Rwanda, bamwe bahisemo kuyabyaza umusaruro bashyiraho ibikorwa bifasha abandi kubona ubumenyi n’akazi. Muri bo harimo Muhorakeye Annet, washinze Elite Cafe Training Center mu mwaka wa 2022, ikigo gitanga amahugurwa n’izindi serivisi zijyanye n’ikawa mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.

Annet avuga ko yatangiye gukunda ikawa ubwo yakoraga mu rwego rwo kwakira no kwita ku bakiriya, aho yahoraga ahura n’abanywi b’ikawa akabona uburyo ifite umwihariko mu guhuza abantu no gutanga ibyishimo ku bayinywa. Ati: “Nagiye ndushaho kugira amatsiko yo kumenya byinshi ku ikawa, kuva ku buhinzi bwayo, uburyo itunganywa, uburyo ikarangwa kugeza ku buryo itegurwa neza.” Avuga ko icyo gihe byari bigoye kubona aho umuntu yakwigira ubumenyi bwimbitse ku ikawa mu buryo bwa kinyamwuga, kuko abantu benshi bari bazi gusa gutegurira abakiriya ikawa.

Nyuma yo guhura n’impuguke zitandukanye no kurushaho gusobanukirwa agaciro k’ikawa y’u Rwanda, ni bwo yashinze Elite Cafe Training Center. Mu ntangiriro, ibikorwa byatangiriye ku guhugura abantu bake bakunda ikawa, nubwo bahuye n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke bw’amafaranga, kubona ibikoresho by’umwuga ndetse no kubaka icyizere ku isoko. Kuri ubu, iki kigo gitanga amahugurwa y’abanyamwuga mu gutegura ikawa(Barista) gutunganya no gukaranga ikawa, ndetse no gutegura no gutanga ikawa mu nama n’ibirori,ndetse no gucuruza ikawa yapfunyitswe neza n’ibindi binyobwa bishingiye ku ikawa n’imitobe karemano.

Annet avuga ko umwihariko wabo ari uko badatanga amahugurwa gusa, ahubwo bigisha umuntu kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwego rw’umwuga. “kugira ngo uwiga asohoke afite ubushobozi bwo gukora ako kanya kandi anasobanukiwe ibyo akora.” Avuga kandi ko banibanda ku kubaka imyitwarire myiza, kwita ku bakiriya, ubuhanga mu itumanaho ndetse no gufasha urubyiruko gutinyuka kwihangira imirimo binyuze mu rugendo rw’ikawa kuva ku murima kugeza mu gikombe.

Kuva yatangira, iyi kampani imaze guhugura urubyiruko rusatira igihumbi ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Bamwe mu bahuguwe babonye akazi mu mahoteli no muri cafés, mu gihe abandi batangije ibikorwa byabo bwite. Mu rugendo rwabo, intambwe ikomeye bagezeho ni igihembo batsindiye mu marushanwa ya YouthConnekt ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko, aho begukanye miliyoni 25 Frw yafashije kwagura ibikorwa n’ibikoresho.

Ku rubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi (agribusiness), Annet arusaba gutangira n’ibyo rufite no kugira imyitwarire myiza mu kazi. Ati: “Ntibakwiye gutinya gutangirira ku bintu bicye kuko intambwe nto ari zo zigana ku ntsinzi nini.” Mu myaka itanu iri imbere, Elite Cafe Training Center iteganya gukomeza kwagura ibikorwa byayo no gufasha urubyiruko rwinshi kubona ubumenyi n’akazi mu Rwanda no hanze yarwo.

Jean Bernard MUKUNDENTE/RYAF Communication and PR 

Email:b.mukundente@ryaf.rw/ ryafcommunication@gmail.com

Call Us Anytime

+250 785 556 981