Ruhorimbere Valens ni rwiyemezamurimo mu buhinzi aho yongerera agaciro igihingwa cy’igihaza,nyuma yo kurangiza amasomo mu ishami rya Food Science and Technology muri Kaminuza y’u Rwanda,yaje gushaka uko yakongerera agaciro ibihingwa byera mu Rwanda asanga hari ikibazo gihari ku gihingwa ki gihaza aho ibihaza byinshi byasarurwaga byaburaga isoko cyangwa bikangirika kubera kubura uburyo bwo kubitunganya no kubyongerera agaciro.
Valens ati : “Nabonye ko ibihaza bishobora kuba amahirwe yo kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi no guteza imbere imirimo ku rubyiruko.”
Iwacu Bakery Solutions Ltd,ikora ibicuruzwa bitandukanye bikorera ku izina rya IHANGO Maxima, atangira gutunganya ibihaza bikavamo imigati, amandazi n’ifu.
Mu ntangiriro, ikigo cyakoraga ku rwego ruto cyane kubera ibikoresho bidahagije,nyuma cyabonye inkunga nyunganizi(Matching Grant) binyuze muri Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project (SAIP).
Umushinga wari ufite agaciro ka 101,239,532 RWF, SAIP itanga 70%, naho Ruhorimbere atanga 30%.Inkunga yafashije ikigo kubona imashini n’ibikoresho byongera ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Uyu munsi, ikigo gikorera mu Karere ka Gatsibo, gifite abakozi 17 bahoraho ndetse n’abandi barenga 20 bakora by’igihe gito. Ibihaza akoresha abikura ku bahinzi bo muri ako karere ka Gatsibo, bakabona isoko ry’umusaruro wabo.
Iwacu Bakery Solutions ifite Food Operation License ya Rwanda FDA kandi iri mu ntambwe za nyuma zo kubona S-Mark ya RSB.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo UPHLS, ikigo cyahaye amahugurwa ngiro mu gukora imigati n’udutsima urubyiruko 120 rwo mu Karere ka Gatsibo, harimo Abakobwa 70 n’urubyiruko 30 rufite ubumuga.
Umwe mu rubyiruko rwungukiye muri aya mahugurwa ni Eliezer Manirareba, ufite ubumuga, ubu akaba yarabonye amahirwe yo gukorera muri uru ruganda.
Ruhorimbere ati: “Ubumuga si ukubura ubushobozi. Iyo urubyiruko ruhawe amahirwe angana, rushobora gutanga umusaruro udasanzwe.”
Mu rugendo rwo kumenyekanisha ibicuruzwa no gushaka amasoko, Iwacu Bakery Solutions yitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryabereye ku Mulindi wa Kigali (Rwanda AgriShow2026) , aho ibicuruzwa byayo byamurikiwe, abaguzi bakabigura bakanabisogongera ndetse ikakira ibitekerezo bibafasha kubinoza.
Zimwe mu nshingano z’Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga(RYAF) gushyigikira urubyiruko rukora ubuhinzi binyuze mu kubahuza n’amasoko, abafatanyabikorwa n’amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Inkuru ya Ruhorimbere igaragaza ko kongera agaciro ku musaruro w’ubuhinzi bishobora guhindura igihingwa gisanzwe mo ubucuruzi, imirimo n’amahirwe mashya ku rubyiruko.
Inama agira urubyiruko: “Ntutinye gutangira. Tangira uko ubishoboye, ukemure ikibazo nyakuri kiboneka mu baturage kandi ukomeze kwiga.”
Jean Bernard MUKUNDENTE/RYAF Communication and Public Relations
Email:b.mukundente@ryaf.rw/ryafcommunication@gmail.com

