Urubyiruko 50 rwo mu Karere ka Kayonza rwahinduye amahugurwa y’igihe gito umushinga utanga ibisubizo mu bworozi

Kugira ubumenyi ngiro buvuye mu mahugurwa y’igihe gito (short courses) ni intambwe ikomeye, ariko kububyaza umusaruro no kubuhindura ibisubizo bifatika ni byo bitandukanya urubyiruko rufite icyerekezo n’urureberera amahirwe. Ibi ni byo byaranze abagize PYAM, kompanyi y’urubyiruko igizwe n’abasore 29 n’inkumi 21, bose hamwe bakaba 50, ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagali ka Nyawera.

Iyi kompanyi yashinzwe mu mwaka wa 2022 nyuma y’uko abayigize barangije amahugurwa y’igihe gito mu bijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), bafite intego yo guhindura ubumenyi bari bafite ibikorwa bifatika mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu ntangiriro, PYAM yatangiye itanga serivisi zo kuhira ku bahinzi, ariko nyuma yaje kubona amahirwe mu gace ikoreramo karangwa cyane n’ubworozi, ariko kakaba karahuraga n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ubwatsi, cyane cyane mu gihe cy’izuba bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Aho ni ho havuye icyemezo cyo kwinjira mu buhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo bukozwe mu buryo bwa kinyamwuga, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi no korohereza aborozi kubona ibiryo by’amatungo ku giciro cyiza.

Mu kiganiro na Eric Murenzi umuyobozi wa PYAM yavuze ko icyifuzo cyabo cyari ugutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’aborozi bo mu gace kabo.

“Dukorera mu gace karangwa cyane n’ubworozi ariko hakabaho ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ubwatsi, cyane cyane mu gihe cy’izuba. Twahisemo kwinjira mu buhinzi bw’ubwatsi kugira ngo dufashe aborozi kubona ibiryo by’amatungo byoroshye kuboneka kandi ku giciro cyiza,”.

Binyuze mu bufatanye  n’Ikigo cy' Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) ndetse n’Umushinga RDDP (Rwanda Dairy Development Project),PYAM yatijwe ubutaka bwa RAB bungana na hegitari 52 nk’intangiriro y’uyu mushinga.

Nubwo byari amahirwe akomeye, gukoresha no kubyaza umusaruro ubuso bunini nk’ubu byasabaga ubwitange, imiyoborere ihamye no guhozaho kw’abanyamuryango.

Eric Murenzi asobanura ko urugendo rwo gucunga ubutaka bunini nk’ubu rwasabye icyerekezo gihamye.

“Mu micungire y’ubutaka bunini nk’ubu bisaba kwiyemeza, guhozaho kw’abanyamuryango no kugira intego y’aho ushaka kugera. Ibyo ni byo byatumye dukomeza gukora kugeza aho dutangiye kubona umusaruro,”.

Mu gutangira ubuhinzi bw’ubwatsi, PYAM ntiyahisemo guhinga ubwatsi mu buryo busanzwe. Ahubwo bahisemo ubwoko bw’ubwatsi bushingiye ku ntungamubiri amatungo akeneye.

Chloris na Brachiaria byahinzwe nk’ubwatsi butanga imbaraga, mu gihe Mukuna na Desmodium byatoranyijwe nk’ibifasha amatungo kubona intungamubiri zubaka umubiri.

“Nk’uko umuntu akenera ibimurinda indwara, ibimwongerera imbaraga n’ibimwubaka, ni na ko amatungo bimera. Chloris na Brachiaria twabihisemo nk’ubwatsi butanga imbaraga, naho Mukuna na Desmodium zibafasha kubona intungamubiri zubaka umubiri,”Murenzi asobanura. 

Urugendo rw’umusaruro rwatangiye mu kwezi kwa Cyenda 2025, aho batangiriye ku gutunganya umurima, kugura imbuto n’ifumbire, hanyuma batera umurama. Nyuma yaho hakurikiyeho ibikorwa byo kubagara no gukora imirwanyasuri hagamijwe kurengera ubutaka no kuzamura umusaruro.

Mu kwezi kwa Werurwe 2026, PYAM yatangiye isarura ryayo rya mbere rya kinyamwuga.

Kugeza ubu, bamaze kugurisha ikamyo 26 z’ubwatsi bushya (fresh fodder) ku Nandi Farm, bafite toni 4 z’umurama wa Chloris, ndetse bari kubaka Hangari izabafasha kubika ubwatsi bwumye (hay) buzifashishwa mu gihe cy’izuba.

Murenzi agaragaza ko icyerekezo cyabo atari uguhinga gusa, ahubwo ari no kubaka isoko rirambye.

“Kugeza ubu turagurisha kuri Nandi Farm, ariko mu gihe cy’ihinga gikurikiyeho turashaka gutangira guhinga dufite amasezerano y’isoko (under contract) kugira ngo umusaruro uzabe ufite aho ujya mbere y’isarura,”.

Uretse kongerera agaciro urwego rw’ubworozi, PYAM yanabaye isoko y’akazi ku rubyiruko rwo mu gace ikoreramo.

Buri munsi, ibikorwa byayo biha akazi abantu bari hagati ya 100 na 400, aho nibura 70% ari urubyiruko. Ibi byatumye uyu mushinga utaba gusa igisubizo ku bworozi, ahubwo uba n’umuyoboro wo kwihangira imirimo no guteza imbere imibereho y’urubyiruko.

Nubwo bamaze kugera kuri byinshi, PYAM iracyahura n’imbogamizi zirimo ibura ry’imashini zizinga ubwatsi (Baling Machines), kuko iziboneka ku isoko zihenze cyane, ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’amazi yo kuhira.

Ibi bituma badashobora gukoresha ubumenyi bwabo bwa irrigation mu guhinga igihe cyose cy’umwaka.

“Twize ibijyanye no kuhira imyaka ariko kugeza ubu aho dukorera nta mazi ahagije ahari. Mu gihe kiri imbere turashaka gukoresha irrigation no gutangiza hydroponic fodder kugira ngo tubashe guhinga umwaka wose,”.

Mu gihe kiri imbere, PYAM ifite intego yo kwagura ubuso bw’ubutaka ikoreraho no kongeramo ikoranabuhanga mu buhinzi bw’ubwatsi.

Inkuru ya PYAM igaragaza ko amahugurwa y’igihe gito ashobora kuba intangiriro y’impinduka nini, igihe urubyiruko rufite icyerekezo ruhisemo guhindura ubumenyi ibikorwa bifatika. Kuva ku masomo ya irrigation kugeza ku guhanga imirimo no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi, uru rubyiruko rw’i Kayonza ruri kwerekana ko ubuhinzi bushobora kuba inzira y’iterambere n’igisubizo kirambye ku baturage.

 

Jean Bernard MUKUNDENTE/RYAF Communication and PR 

Email: b.mukundente@ryaf.rw /ryafcommunication@gmail.com

 

Call Us Anytime

+250 785 556 981